Umuzamu Ntwari Fiacre wifuzwa na APR FC na Rayon Sports agiye kugurwa umurengera w’amafaranga n’ikipe ifite ibigwi bihambaye ku Mugabane w’Afurika

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya SC Chabab Mohammédia ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Morocco.

Uyu muzamu w’imyaka 24 y’amavuko aheruka kwitwara neza mu mikino ibiri Amavubi yahuyemo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire, amakipe atandukanye akaba yarahise atangarira ubuhanga bwe budasanzwe.

Amakuru yizewe dukesha Radio 10 ni uko Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya SC Chabab Mohammédia iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Morocco, iyi kipe ikaba yiteguye kumutangaho umurengera w’amafaranga ikamwegukana.

Ntwari Fiacre yakuriye mu ikipe ya APR FC nyuma aza kuzamuka mu ikipe nkuru ariko ntabwo yayitinzemo kuko umutoza Mohammed Adil Erradi batigeze bumvikana bituma ajya muri Marines FC aho yayivuyemo ajya muri AS Kigali akibarizwamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda