Umuturage yatabaje ari kwicwa abura umutabara kugeza ashizemo umwuka.

 

Ibi byabereye mu mudugudu wa Muganza wo mu kagari ka Kimisagara Mu murenge wa Kimisagara Mu karere ka Nyarugenge Mu mugi wa Kigali Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo abaturage bumvaga inkuru yuko umutaranyi wabo Mbandiyimfura elneste yishwe ,ubwo umumotari yazaga akababwira ko mbandiyimfura yishwe nabo bagiye kureba basanga koko yamaze kwitaba Imana.

Uwitonze Christine Ni umugore wa nyakwigendera arasabira ubutabera Umugabo we wishwe yagize ati: “numvise bavuga ngo hariya hepfo haguye umuntu kubera ko nari nzi ko yaraye adatashye kandi nziko atarara Mu gasozi ndavuga nti ahari ubanza ari papa w’abana reka nge kureba manuka nihuta n’ igitenge nagitwaye mu ntoke ngezeyo nkubitana n’umwana wange arambwira ngo Ni papa wapfuye,nage nsanga Niwe ntakindi kintu nzi Ni uko nabibonye.”

Inkuru mumashusho

Aha ibi byabereye Ni naho harerutse kumvikana inkuru yumugabo wishe Umugore we amuciye umutwe ,abaturage bahatuye bakaba bavuga ko hari ikibazo cyumutekano muke , barasaba ko bakongererwa amarondo kuko ngo ntamuntu warenza saambili atarataha azi ko ari buce muri uwo Mudugudu kandi ngo kuba ntamutekano uhari nicyo gituma badatabarana ari nabyo byabaye kuri nyakwigendera Mbandiyimfura elneste watatse cyane na mbere akabura umutabara.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa kimisagara KALISA yemeje ibyaya makuru ariko avuga ko nyakwigendera yishwe nabari bamaze kumenya ko afite amafaranga yagize ati :nibyo twabyumvise koko hari umuturage wishwe na bagenzi be ndetse banakoranaga, cyane ko banakoraga Mu gitega ari ho bari bafite Akazi, ejo akaba ari ho yari yahembwe nyuma rero ababizi bakorana nawe baza kurwana nawe kugeza ubwo bamumaramo umwuka so, ayo Ni amakuru twabonye ariko abakekwa bamwe baragenda bagaragara icyo dutegereje nuko ubutabera buzakora akazi kazo.

Abatuye muri uyu Mudugudu wa muganza bavugako inzoga zinkorano zikorerwa aha zacibwa kuko ari zo zikurura abagizi ba nabi bakambura abaturage abandi bakabica bagasaba ko aha batuye hakazwa umutekano kuko hakunze kumvikana impfu z’abantu.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.