APR FC ibirinduwe ku mpanga na Rayon Sports rubura gica, abarayon bemeza ko bararara i Huye

 

Ikipe ya APR FC yaje ishaka gutwara igikombe cya kabiri muri uyu mwaka w’imikino, yatsinze irushwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Ni umukino watangiye ikipe ya APR FC irimo gushaka cyane igitego hakiri kare ariko iza kubona amahirwe mu minota ya mbere Nshuti Innocent ntiyayabgaza umusaruro. Ntabwo iyi kipe yacitse intege yakomeje kugenda yataka mu buryo bukomeye ariko abakinnyi bataha izamu barimo Mugisha Gilbert ntibagira icyo bakora.

Ikipe ya Rayon Sports yaje gukina yari imaze iminsi mu bibazo, nayo yanyuzagamo ikagenda yataka cyane ndetse mu minota nka 15 y’igice cya mbere yaje kubona igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko Ngendahimana Eric yari yaraririye.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gushaka igitego ku bubi na bwiza ariko abasore bataha izamu barimo Joachiam Ojera ndetse na Onana bakagenda babona uburyo bumwe na bumwe ariko ntibagira icyo bakora.

Rayon Sports yazanye imbaraga nyinshi muri uyu mukino yaje kuzamukana umupira n’imbaraga nyinshi cyane ku munota wa 39 ku mupira waturutse ku ruhande rw’iburyo, Joachiam Ojera yakase umupira mwiza cyane uhererekanywa n’abarimo Essenu, Ngendahimana Eric, umupira ugera kuri Hertier Luvumbu Nzinga ateye ishoti rikomeye Ishimwe Pierre arawuruka Ngendahimana Eric ahita ashyira mu ncundura.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ishaka igitego cyo kwishyura icyatsinzwe na Rayon Sports mu gice cya mbere ariko Hategekimana Bonheur wari uri gufatira ikipe ya Rayon Sports ababera ibamba. Ikipe ya Rayon Sports nayo ntabwo yatuje ahubwo yakomeje kugenda yataka cyane binyuze muri ba rutahizamu bayo ariko kubona igitego cya kabiri bikomeza kwanga.

APR FC mu buryo bwo gushaka igitego yaje gisimbuza havamo Kwitonda Alain Bacca hinjiramo Ishimwe Anicet utaherukaga gukinishwa. Ibi byaje gutuma ikipe ya APR FC mu gice gisatira hazamo imbaraga nyinshi biza no gutuma ku munota wa 64 babona amahirwe ariko Ishimwe Anicet kububyaza umusaruro biranga.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ari nako igenda ishyirahamo abarimo Mugunga Yves, Niyibizi Ramadhan ari nako ibona amahirwe binyuze muri ba rutahizamu bayo bikomeza kwanga Ari nako abafana mu minota 85 b’iyi kipe batangira kwisohokera.

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro waje kurangira Gikundiro itwaye igikombe nyuma y’imyaka igera kuri 7 nta gikombe cy’amahoro itwara.

 

 

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]