Amakuru aturuka muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Ingabo za Leta (FARDC) n’ indi mitwe bifatanyije irimo Ingabo z’ u Burundi na Wazalendo na FDLR, bagabye Ibitero bikomeye ku baturage b’ Abanyamulenge.
Aya makuru yemejwe n’ abamwe mu baturage aho bavuze ko Ihuriro rya FARDC ryateye mu mihana yo mu Bibokoboko ahitwa ku Kabara ,Magaja na Gifurwe, imihana Abanyamulenge batuyemo. Hari umuturage wagize ati” Iyo mihana yose bayitereye icya rimwe kandi ntabutabazi buhari kuko abari babarinze barushijwe imbaraga n’ abo banzi ,barahunga”.
Gusa uwo muturage watanze ayo makuru yavuze ko nta mibare y’ abapfuye baramenya kuko abantu bakizaga amagara yabo bahungira ahatandukanye.
Hari kandi andi makuru avuga ko FARDC ,FDLR ,Wazalendo n’ Ingabo z’ Abarundi bagabye ibindi bitero mu mihana yo mu Minembwe ahitwa Irumba na Kivumu. Uyu yagize ati” Amarembo yose uhereye Iburasirazuba n’ Iburengerazuba bya Minembwe bayinjiyemo ubu niho imirwano irimo kubera”.
Uyu muturage watanze aya makuru yavuze ko Ingabo z’ u Burundi na Wazalendo bateye abaturage bari mu nkambi ya Mikenke, ubu bakaba bayitwitse ,abayiciwemo bakaba bataramenyekana.