Umuturage wo mu Karere ka Rubavu yakomerekejwe n’ isasu ryari riturutse muri DR Congo

 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023 ahagana saa sita n’ igice z’ amanywa, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wakomerekejwe n’isasu ryaturutse mu mirwano ishyamiranyije imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’umupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye rivuga ko uyu muturage arimo kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe muri Rubavu.Iri tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufatanye bukomeje kuranga ubuyobozi bwa Leta ya DR Congo n’imitwe itandukanye y’abarwanyi, iy’abacancuro n’iy’inyeshyamba za FDLR, ariko ko kandi ruzakomeza kurinda umutekano warwo uko bikwiye haba mu kirere, ku butaka ndetse no ku mipaka.

 

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda