Hamenyekanye icyo umuzamu Kimenyi Yves apfa n’umutoza Carlos Ferrer bikaba ari nayo mpamvu yanze kumuhamagara mu Amavubi akamurutisha abazamu badafite ubunararibonye

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Carlos Ferrer yanze guhamagara umuzamu Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports kubera ko ashaka kubakira ku bakinnyi bakiri bato bari munsi y’imyaka 25 bazamuha umusaruro mu gihe kiri imbere.

Muri uku kwezi nibwo umutoza Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 30 yakuyemo 26 azifashisha bacakirana na Benin mu mukino ubanza uzaba ejo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe no mu mukino wo kwishyura uzaba tariki 27 Werurwe 2023.

Ubwo Kwizera Olivier yagiraga imvune yatumye atitabira ubutumire bw’Amavubi benshi bategereje ko Kimenyi Yves ari we urahita amusimbura bigendanye n’uko yari amaze igihe yitwara neza muri Kiyovu Sports ndetse akaba anafite ubunararibonye bukomeye mu Ikipe y’Igihugu kurusha abandi bazamu bose bahamagawe.

Nk’uko tubikesha Radio 1 ni uko umutoza Carlos Ferrer yashimishijwe n’ubuhanga bwa Hakizimana Adolphe ukiri muto bituma amurutisha Kimenyi Yves kuko ari kugenda agira imyaka myinshi kandi uyu mutoza yifuza kubakira ku bakinnyi bari munsi y’imyaka 25.

Kimenyi Yves ni umwe mu bazamu bari kwitwara neza muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, aho Kiyovu Sports akinira iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47 ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota abiri gusa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda