Umutoza wafashije Rayon sport gutwara igikombe mu marembo yinjira muri As Kigali

Nyuma yaho ikipe ya As Kigali ititwaye neza muri shampiyona y’umwaka ushize w’imikino 2022-2023, kuri Ubu hari amakuru menshi avugako umutoza Casa Mbungo Andre watozaga iyi kipe atazakomezanya nayo.

Amwe mu mazina yabatoza yatangajwe ashobora kuvamo umwe ugomba kumusimbura, harimo umutoza w’umurundi watozaga rayon sport umwaka ushize akanayifasha gutwara igikombe cy’amahoro Haringingo Francis Christian, kuri ubu wamaze gusoza amasezerano ye muri rayon sport.

Irindi zina ry’umutoza rivugwa muri As Kigali, ni umugabo watozaga ikipe ya sunrise wamaze gutandukana nayo nyuma yo kutagira impera nziza za shampiyona, uwo ni Seninga innocent.

kugeza ubu ahazaza ha As Kigali ntihagaragara neza, cyane ko iyi kipe nta mazina y’abakinnyi akomeye yari yatangira gusinyisha nkuko yari isanzwe ibikora. Ndetse iyi kipe yamaze kuba isezerwaho nuwahoze ari umuyobozi wayo Fabrice.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda