Umutoza wa Rutsiro FC yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kuvuga imyato ikipe izatwara igikombe hagati ya Rayon Sports na APR FC

Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Stade Umuganda ibitego 2-0, isubira ku mwanya wa mbere. Ni ku mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2023.

Ku munota wa 42 biciye mu guhererekanya neza umupira, Héritier Luvumbu yahereje umupira Ojera, na we awutanga kwa Mucyo Didier washyize ku mutwe wa Mussa Esenu awutera neza, Umunyezamu Tchomba Musikila ayoberwa uko bigenze.

Ku munota wa 89, Joackiam Ojera yazamukanye umupira wenyine areba uko umunyezamu wa Rutsiro FC, Tchomba Musikila ahagaze, amutera umupira mwiza wamanukiye mu rucundura, Rayon Sports ibona igitego cya kabiri umukino uza kurangira uko.

Nyuma y’umukino umutoza Okoko Godfrey wa Rutsiro FC yirinze kuvuga ku misifurire bivugwa ko itagenze neza, ahishura ko Rayon Sports ifite abakinnyi bitwaye neza barimo Essomba Onana, Heritier Luvumbu, Rwatubyaye Abdul na Joachiam Ojera.

Rayon Sports FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 41 inganya na Kiyovu Sports irusha igitego kimwe cy’ikinyuranyo. Izi zombi zikurikiwe na APR FC itarakina umukino wayo urayihuza na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda