Uko yabababazaga ni nako irimo kubatoneka ku mutima kubera ibyishimo_ ManUnited yatumye abafana bayo bararana n’ abakunzi babo

 

Ikip ya Manchester United ifite abakunzi benshi hirya no hino ku Isi , yongeye gutuma barara mu bicu nyuma yo kwisasira ikipe ya Newcastle United iyitsinze ibitego 2_ 0 , ikuraho amarira yarijije abafana bayo imyaka itandatu ishize itazi igikombe cyo mu gihugu cy’ Ubwongereza uko gisa.

Iyi kipe yaherukaga igikombe muri 2017 yatsinze Newcastle United ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup wabereye I Wembley, kuri uyu wa 26 . 02 .2023, iyi kipe ya Newcastle yashakaga igikombe bwa mbere kuva muri 1969, yatsinzwe ibitego bibiri mu minota itandatu mu gice cya mbere itakaza iki gikombe yashakaga cyane.

Ikipe ya Manchester United yagaragaje igitinyiro cyayo kimaze kugarurwa n’umutoza wayo Erik ten Hag.Casemiro yafunguye amazamu ku munota wa 33,ubwo yatsindaga n’umutwe umupira wari utewe na Luke Shaw kuri free-kick.

Ikipe ye yashyizemo igitego cya kabiri ubwo Sven Botman yayobyaga umupira wari utewe na Marcus Rashford ku munota wa 39,United iba itwaye igikombe ityo.Newcastle yari yazanye umunyezamu wa gatatu wayo,Loris Karius,nyuma yo guhanwa kwa Nick Pope wa mbere.

Newcastle yagerageje kugaruka mu gice cya kabiri,ariko ibitego yatsinzwe byayibereye umutwaro uremereye cyane ko mu mikino iheruka gukina yari isigaye inganya cyane ndetse ubusatirizi bwayo butigaragaza.

United iheruka gutwara igikombe,muri 2017,ubwo yatwaraga Europa League itozwa na Jose Mourinho ari nabwo yatwaye igikombe nk’iki yatwaye uyu munsi.Uyu wari umukino wa 40 w’umutoza Erik Ten Hag ariko akomeje gushimangira ko ariwe mugabo nyawe ukwiriye kuzahura United.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda