Mu kanyamuneza kenshi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye agahimbazamusyi gashimishije buri mukinnyi nyuma yo kwandagaza Rutsiro FC bubasaba kuzanyagira Etincelles FC yabatsinze mu mukino ubanza

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze guha agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 100 by’Amanyarwanda buri mukinnyi nyuma yo guhesha ishema iyi kipe bagatsinda Rutsiro FC.

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Stade Umuganda ibitego 2-0, isubira ku mwanya wa mbere. Ni ku mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2023.

Ku munota wa 42 biciye mu guhererekanya neza umupira, Héritier Luvumbu yahereje umupira Ojera, na we awutanga kwa Mucyo Didier washyize ku mutwe wa Mussa Esenu awutera neza, Umunyezamu Tchomba Musikila ayoberwa uko bigenze.

Ku munota wa 89, Joackiam Ojera yazamukanye umupira wenyine areba uko umunyezamu wa Rutsiro FC, Tchomba Musikila ahagaze, amutera umupira mwiza wamanukiye mu rucundura, Rayon Sports ibona igitego cya kabiri umukino uza kurangira uko.

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyikirije buri mukinnyi agahimbazamusyi bari babemereye baboneraho kubabwira ko gahunda ikurikiyeho ari ukuzanyagira Etincelles FC yabatsinze ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino ubanza.

Rayon Sports FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 41 inganya na Kiyovu Sports irusha igitego kimwe cy’ikinyuranyo. Izi zombi zikurikiwe na APR FC itarakina umukino wayo urayihuza na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda