Umutoza wa APR FC yateye umugongo ikipe ye iri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona maze yisubirira iwabo agenda atabwiye bagenzi be

Umutoza wongerera abakinnyi imbaraga muri APR FC, Pablo Morchon, yataye ikipe asubira iwabo ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2023.

Umunya-Argentine, Pablo Morchon, yari asanzwe akoresha imyitozo hamwe na bagenzi be bayobowe na Ben Moussa. Imyitozo ya nyuma yakoresheje yari iyo kuwa Kane tariki 16 Gashyantare ku kibuga cy’i Shyorongi.

Amakuru dukesha IGIHE yemeza ko Pablo atigeze ajya i Shyorongi mu myitozo yakozwe mu gitondo cyo kuwa Gatanu, umunsi yerekeje iwabo ku mugoroba.

Kuwa Gatandatu imyitozo yongera imbaraga yakoresheje n’Umutoza wungirije Jamel Eddine Neffati uzobereye mu kongera imbaraga kuko ari na zo nshingano yari afite bwa mbere akorana n’Umunya-Maroc, Mohammed Adil, hagati ya Nyakanga 2021 na Nyakanga 2022.

Mbere y’umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona, APR FC yatsinzemo Etincelles FC ibitego 4-2, imyitozo yo kwishyushya kw’abakinnyi yakoreshejwe n’ushinzwe gusesengura amashusho Koko Dichjekian nyuma y’akanya gato haza umutoza mukuru Ben Moussa aramufasha kuko Neffati yari mu bihano nyuma yo kuzuza amakarita atatu y’umuhondo atamwemereraga gutoza uyu mukino.

Hari andi makuru avugwa ko igenda rya Pablo ubuyobozi bwa APR FC burizi ariko yagiye adasezeye abatoza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda