Umupfumu Salongo yazamuye amarangamutima ya benshi kubera igikorwa gitangaje yakoreye KNC cyagombaga gutuma Gasogi United itsinda Rayon Sports

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yaguze amatike 40 yo kwinjira ku mukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko umupfumu Salongo yaguze amatike 40, harimo 30 yo mu myanya isanzwe aho itike imwe yari ibihumbi bitatu, harimo amatike atanu y’ahatwikiriye aho itike imwe yari ibihumbi bitanu, harimo kandi amatike atanu yo muri VIP aho itike imwe yari ibihumbi 15 by’Amanyarwanda.

Muri rusange umupfumu Salongo yaguze amatike ahwanye n’ibihumbi 190 by’Amanyarwanda, ibi bikaba byarashimangiye ko uyu mugabo ari umukunzi w’imena wa Gasogi United.

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, aherutse kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya n’igice cya kirometero, avuga ko wuzuye umaze kumutwara miliyoni 50 Frw.

Ni umuhanda uherereye mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda