Umutoza wa APR FC yanenze uburyo imikino yegeranye anavuga impamvu atari gukinisha bamwe mu bakinnyi be bakomeye

Umutoza wa APR FC Thierry Froger nyuma y’umukino wa shampiyona wabahuje na Police FC warangiye APR itsinze 1-0 yanenze uburyo imikino yo mu Rwanda ipanze.

Thierry Froger, utoza APR FC akomeje kw’inubira ingengabihe y’imikino yegeranye cyane kuko ubu amakipe asabwa gukina inshuro ebyiri mu cyumweru kubera Igikombe cy’Amahoro na Shampiyona.

Yavuze ko impamvu adakinisha bamwe mu bakinnyi be bakomeye ari uko imikino yegeranye cyane byatumye bamwe muri bo bananirwa,akaba yarafashe umwanzuro wo kujya abaruhutsa kugira ngo batagira imvune.

Uyu mutoza ntabwo ari hano mu Rwanda,gusa agaragaje kutishimira uburyo ingengabihe y’imikino uko iba imeze,kuko muri Mapinduzi cup yanenze uburyo bakinaga imikino, kuko ikipe iyo yakinaga yaruhukaga umunsi umwe gusa igahita yongera igakina undi mukino.

Ibyo byagize ingaruka kuri Thierry Froger cyane kuko byatumye ahatakariza abakinnyi be bingenzi nka Victor Mbaoma,Apam Assongue Bemol na Salomon Charles Banga Bindjeme, umutoza avuga ko bavunitse kubera umunaniro.

Uyu mutoza Thierry Froger nta kipe yo mu Rwanda iramutsinda kugeza ubu, akomeje gutya ashobora gukuraho agahigo ka Erradi Adil Mohammed wamaze imikino 50 ataratsindwa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda