Kayonza:Ibyobo by’imisarane bitasibwe bihangayikishije abaturage.

 

Abarema isoko ryo mu Mujyi wa Kayonza bahangayikishijwe n’ibyobo biri inyuma y’iri soko.

Ibi byobo ni ibyahoze ari ubwih erero bw’isoko nyuma buza kwimurwa ariko ubwari busanzwe barabuhirika ariko ntihasibwa imyobo.

Abaturage baganiriye na kglnews.com bavuga ko uretse kuba ari ku nzira inyurwamo n’abinjira mu isoko ndetse n’abagana ahigishirizwa ibinyabiziga ngo umunuko uvamo nawo ubateye impungenge z’ubuzima bwabo.

Umwe mu baturage yagize ati:”Urabona hano hahoze ubwiherero nyuma burimurwa bakuraho amatafari yabagaho ibi byobo bisigara byasamye gutya.Impungenge ntizabura kuko urabona ni ku nzira yinjira mu isoko,reba ugiye aha bigira imodoka niho unyura ndetse n’iyo wajya muri gare wahanyura.Amasaha ya nimugoroba utahazi ukaza ukahanyura ushobora kwisanga waguyemo,icyo twasaba nibaze bahafunge burundu kuko nibyo byadugasha.”

Undi nawe yagize ati:”Tureke ibyo kuvuga ngo wagwamo da,twe tuba tuhegereye twumva umunuko waho aba ari ibindi,tuba dufite ubwoba ko tuzahandurira indwara zituruka ku mwanda.Byaba byiza rwose baramutse Badufashije bigasibwa kuko urabona ko icyo barundamo ari imyanda.”

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo,Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco twamuhamagaye inshuro zirenga eshatu atwizeza kutuvugisha kuko ngo yabaga ari mu nama kurinda dusoza gukora iyi nkuru.

Ibi byobo biteye impungenge cyane cyane ku munsi w’isoko nubwo no mu yindi minsi nabwo riba ririmo abacuruzi,bakaba ariho bahera basaba ko byafungwa hakarengerwa ubuzima bw’abahagenda n’abahakorera.

Aho ubwiherero bushya bwimuriwe

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.