Umutoza wa APR FC yahishuye ko muri Rayon Sport ariho harimo umukinnyi uri kurwego rurenze abandi bakinnyi bose mu Rwanda. Soma inkuru irambuye!

Umunya-Maroc Muhammad Adil Eradi utoza ikipe ya APR FC yahano mu Rwanda kurubu ai gukomerwa amashyi n’abafana ba Rayon Sport nyuma yuko uyumugabo usanzwe azwiho imvugo zikomeye yaje kuba atangaza umukinnyi ikipe ya Rayon Sport ifite uteye ubwoba ndetse uyumugabo akaba atatinye kuvuga ko uyumukinnyi ariwe uri kurwego rwo hejuru kuruta abandi bakinnyi bose bakina muri Championa yahano mu Rwanda.

Adil ukunda gushinja abakinnyi be ko bari kurwego rwo hasi ko ndetse bigoye ko iyikipe yazagera kurwego mpuzamahanga nkuko mukeba wayo Rayon Sport yabikoze, ngo birasaba ko iyikipe yabanza guhindura uburyo bw’imikorere aho yahise atanga urugero akavuga ko ikipe ye uwayiha abakinnyi bameze nka Rutahizamu wa Rayon Sport Willy Onana Leandre ngo ntamuntu ushobora kuba yayihagarika ngo kuko yaba ari ikipe iteye ubwoba.

Uwo baganiraga yamubajije impamvu atanze urugero kumukinnyi Willy Onana maze uyumutoza adaciye kuruhande avuga ko mubakinnyi bose bari muri iyi championa yahano mu Rwanda uyumusore ariwe musore udasanzwe ndetse uri kurwego rusumba abandi bose. uyumugabo yemeje ko akunda imikinire ya Onana ndetse anahishura ko iyikipe abereye umutoza iramutse ishatse guhindura gahunda yayo, umukinnyi wambere yahita yegera ari Willy Essombe Onana Leandre kurubu ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Rayon Sport nkuko uyumukinnyi yanabigaragaje mumwaka ushize w’imikino aho imikino yose yakinnye byagaragaye ko uruhare rugaragarira buriwese.

Usibye kuba uyumutoza yemeza ayamakuru, n’abakinnyi batandukanye biganjemo abashya ba Rayon Sport, bagiye batangarira urwego uyumukinnyi ariho ndetse bakanibaza ukuntu uyumusore yaba akina muri Rayon Sport ngo kandi babona urwego rwe rudasanzwe ariko nyine bigakomeza kubaha imbaraga zo gukora bishimiye kuba bari gukina nuyumusore .

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda