Kwiyandikisha mu irushanwa RSW Talent Hunt bigeze kure.

Abanyempano ba mbere batangiye kwiyandikisha mu irushanwa rizahemba abahize abandi mu kuramya no kuhimbaza Imana, akayabo ka miliyoni 10 Frw.

Irushanwa ryiswe Rise and Shine World Talent Hunt (RSW), ritegurwa n’itorero Rise and Shine World Ministries riyoborwa na Bishop Justin Alain uba muri Australia, ku bufatanye na JAM Global Events, bateguye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri.

Agashya kuri iyi nshuro ni uko, iri rushanwa rizegera abanyarwanda bose mu ntara zose, muri site ziri turere twa Kayonza, Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi n’umujyi wa Kigali.Kwiyandikisha muri RSW Talent Hunt byatangiya taliki 01 Nzeri, 2022.

Umuntu ushaka kwiyandikisha, asura urubuga rwa JAM Global Events [www.jamglobalevents.com], ukajya ahanditse “Register”, ukabona kuzuza imyirondoro yawe ndetse na site ikwegereye, mu turere twavuzwe haruguru. Iyo kwiyandikisha byagenze neza, uhita wakira ubutumwa bugufi bubyemeza .

Ushaka ibindi bisobanuro byisumbuyeho, wahamagara kuri telefone igendanwa 0788970736

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.