Umutoza Mohammed Adil Erradi nyuma yo gufasha Manzi Thierry kwerekeza mu Bubiligi agiye no gufasha umukinnyi ukomeye wa APR FC gusinyira ikipe y’i Burayi izamugura arenga miliyoni 150 z’Amanyarwanda

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Ishimwe Annicet ari ku musozo w’ibiganiro n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cy’u Bubiligi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 nibwo rutahizamu usatira aciye mu mpande Byiringiro Lague yaguzwe n’ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.

Nyuma ya Byiringiro Lague wari umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, na Ishimwe Annicet ashobora kugurwa bitarenze Kanama (Ukwezi kwa 6) 2023.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Ishimwe Annicet ashobora gutangwaho miliyoni 200 z’Amanyarwanda n’ikipe ya RSC Anderlecht Futures, bikaba bivugwa ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ashobora kuzafata rutemikirere akajya gusinyira iyi kipe .

Hari amakuru avugwa ko umutoza Mohammed Adil Erradi wigeze gutoza APR FC ari we uzaba ufashije Ishimwe Annicet gusinyira ikipe ya RSC Anderchect Futures, binavugwa ko ari we uheruka gufasha myugariro Manzi Thierry kwerekeza mu Bubiligi kugirana ibiganiro bya nyuma n’amakipe atandukanye amwifuza.

Ishimwe Annicet w’imyaka 19 y’amavuko, muri 2022 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ine, kuri ubu asigaranye imyaka itatu.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]