Bidasubirwaho umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports agiye kwerekeza mu igeragezwa mu ikipe ikomeye i Burayi yigeze kwandagaza ku buryo bukomeye ikipe ya Real Madrid mu irushanwa rya UEFA Champions League

Umukinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bw’ikipe ya Rayon Sports, Mitima Isaac yamaze kumvikana n’ikipe ya Sheriff Tiraspol ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Moldova ku Mugabane w’i Burayi.

Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports adakozwa ibyo kongera amasezerano bitewe n’uko hari amakipe menshi cyane yo hanze y’u Rwanda akomeje kumwifuza.

Amakuru yizewe dukesha umunyamakuru Bigirimana Augustin uzwi nka GUSS ukorera Royal FM, ni uko Mitima Isaac azajya gukora igeragezwa mu ikipe ya Sheriff Tiraspol nayitsinda akazahita ayisinyira amasezerano yo kuyibera umukinnyi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ikipe ya Sheriff Tiraspol yoherereje ubutumire Mitima Isaac aho azagenda bitarenze tariki 25 Gicurasi 2023, kuri ubu akaba ari gushaka Visa.

Ivomo : Umunyamakuru w’imikino Bigirimana Augustin ukorera Royal FM

Iyi kipe iri mu zikomeye muri Moldova yamenyekanye cyane ubwo yatsindaga Real Madrid ibitego bibiri kuri kimwe muri UEFA Champions League y’umwaka w’imikino wa 2020-2021 aho bari kumwe mu itsinda ibintu byatunguye abakunzi ba ruhago ku Isi.

Mitima Isaac yakiniye amakipe atandukanye arimo Intare FC, Police FC, Sofapaka yo mu gihugu cya Kenya na Rayon Sports yagezemo mu mpeshyi ya 2021.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda