Umutoza Ben Moussa yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gushima bikomeye umukinnyi umwe gusa mu bakinnyi ba APR FC bamuhesheje kuyobora urutonde rw’agateganyo urugamba rugeze ahakomeye

Ben Moussa utoza ikipe ya APR FC yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gushima umukinnyi umwe gusa w’iyi kipe kandi Bose bari bafite imbaraga nyinshi

Ni mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2023 aho APR FC yari yakiriye Rwamagana City FC kuri stade ya Bugesera.

Umukino watangiye APR FC igaragaza ubwira bwo gutsinda hakiri kare, ndetse ku munota wa 2 gusa Rubineka J.Bosco yateye ishoti rikomeye maze umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu, uhita ujya aho Kwitonda Alain ‘Bacca’ yari ahagaze ahita acenga myugariro atera ishoti ariko uwo myugariro akora ku mupira maze uca ku ruhande gato rw’izamu.

Byatumye umusifuzi Eric atanga koroneri yahise iterwa na Ishimwe Christian maze NSHUTI Innocent ahita yinjiza igitego cya mbere ateresheje uwo mupira umutwe.

Ntibyatinze, kuko nyuma y’iminota mike, Nshuti Innocent yinjije igitego cya kabiri ku mupira yahinduriwe na Kwitonda Alain Bacca, Ariko Rwamagana City FC na yo iri mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri yagerageje kwihagararaho, ikanyuzamo igasatira itunguranye.

Ibyo byanayifashije cyane kubona igitego cyaturutse ku burangare buke bwabaye kuri ba myugariro bwa APR FC maze binjizwa igitego. APR FC yaje gukomeza gusatira biza no kuyihira ibona ibindi bitego 2 biba bibaye 4-1 umukino uza no kurangira gutyo.

Abakinnyi benshi ba APR FC baje gushimwa cyane n’abafana, ubuyobozi ndetse n’abatoza ariko Nshuti Innocent byaje kuba umwihariko ku barebye uyu mukino bitewe ni uko mu mikino iheruka yakinaga ariko ukabona ko kuba muri APR FC ari uko ubanza agira imyitwarire ishimwa n’abayobozi be nkuko babitangaje ko Umukinnyi witwara neza adapfa kwirukanwa naho umupira wo ntawo.

Uyu rutahizamu uzwiho gukundwa cyane n’abenshi, yaje gutanga ubutumwa bukomeye nyuma yo gutsinda ibitego 2 hakiri na kare, abafana bongera ku mwereka urukundo rwinshi ndetse n’umutoza aza kwemeza ko abakinnyi be batahaga izamu n’uyu arimo bakoze ibyo basabwaga byose ngo APR FC iyobore urutonde.

APR FC kugeza ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 60 nubwo inganya amanota na Kiyovu Sports ariko kubera ibitego byinshi izigamye ihita iyobora urutonde.

 

 

 

Related posts

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.