Rutahizamu Willy Essomba Onana intego yari afite kuva mu mikino 5 iheruka yazigezeho Shampiyona itararangira ndetse agitegereje n’igikombe cy’amahoro

 

Umunya-Cameroon ukinira ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana, intego yari afite kuva mu mikino 5 iheruka yazigezeho Shampiyona ikibura umukino umwe gusa ngo irangire.

Ku cyumweru ejo hashize tariki ya 21 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports ikinamo Leandre Willy Essomba Onana bakinnye n’ikipe ya Marine FC ibitego 2-0 mu mukino ubanziriza uwa nyuma ngo Shampiyona ibe ishyizweho akadomo.

Wari umukino mwiza kandi ukomeye ku mpande zombi nubwo Rayon Sports wabonaga ko itawushyizemo imbaraga nyinshi cyane ariko ikipe ya Marine FC yaje yawushyizeho imbaraga nyinshi kubera ko yo ikiri mu rugamba rwo kurwana no kutamanuka hakibura umukino umwe gusa kuko ifite amanota 31 Kandi iziyikurikiye izirusha inota rimwe gusa.

Muri uyu mukino umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yabanje mu kibuga abakinnyi barimo Bonheur, Masta, Mitima, Samuel, Paul Were, Moussa Camara, Iraguha Hadjii, Onana, Arsené n’abandi. Abakinnyi bakomeye bose yari yabaruhukije ariko uyu mutoza yasabye Onana kuruhutswa arabyanga bitewe ni uko hari ibyo ashaka gukora muri iyi sezo abafana ba Rayon Sports bakemera ko ari umukinnyi ukomeye.

Leandre Willy Essomba Onana mu mikino itanu iheruka yabwiye abayobozi ndetse n’abatoza ko ashaka kuba Umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyi sezo nubwo byasaga nkaho igihe cyagiye, ariko uyu mukinnyi yakoresheje imbaraga nyinshi cyane ndetse intego yari yarihaye ku munsi wejo yahise azigeraho. Onana kugeza ubu niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona kuko afite ibitego 16 nyuma y’ibitego 2 yaraye atsinze.

Ikipe ya Rayon Sports yari ifite amanota 55 mbere y’uyu mukino yahise igira amanota 58 irarushwa amanota 2 n’ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zinganya amanota kugeza ubu, bivuze ko nayo gutwara igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’amahoro biracyashoboka kuko hose ifite amahirwe.

 

Related posts

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.