Umutoza Ben Moussa wa APR FC yazamuye amarangamutima y’Abareyo nyuma yo gushimagiza ubuhanga budasanzwe bw’abakinnyi babiri ba Rayon Sports bica amarenga ko ashobora kuzabasinyisha

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa Abdesstar yemeje ko rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon yabazonze cyane kuruta uko Heritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabagoye.

Ku munsi w’ejobundi ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC nyuma y’imyaka ikabakaba ine yari ishize gutsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu byarabaye ingorabahizi.

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye mutoza Ben Moussa yabwiye ba myugariro ba APR FC kwirinda Essomba Leandre Willy Onana kuko ari umukinnyi ufite amacenga menshi ku buryo yakekaga ko bakongera kumukoreraho ikosa ryavamo umupira w’umuterekano.

N’ubwo Essomba Leandre Willy Onana atatsinze igitego cyangwa ngo atange umupira wavuyemo igitego ariko kufura yavuyemo igitego ni ikosa yari amaze gukorerwa na Ruboneka Jean Bosco.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya APR FC iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 37, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 36.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda