Agahimbazamusyi kahawe abakinnyi ba Rayon Sports gakomeje gutuma abakinnyi ba APR FC barira ayo kwarika

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele, bwamaze guha buri mukinnyi ibihumbi 400 by’Amanyarwanda.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yongeye kwigaranzura mucyeba APR FC iyitsinda igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Ngendahimana Eric nyuma ya kufura yari itewe na Heritier Luvumbu Nzinga.

Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye amanota atatu, ubuyobozi bwageneye buri mukinnyi ibihumbi 400 by’Amanyarwanda, gusa bikaba bivugwa ko Ngendahimana Eric na Heritier Luvumbu Nzinga bo bahawe ibihumbi 500.

Muri aya mafaranga yahawe abakinnyi ba Rayon Sports, ubuyobozi bwatanzemo kimwe cya kabiri andi akaba yaratanzwe n’Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu (Aba-Diaspora).

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 36, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru bazacakirana n’ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 mu mikino 19 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda