Umusirikare  wa FRDC yatwikiwe mu mujyi ari muzima aho yarari kwidegembya mu muhanda

Muri Republic iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru yuko hari umusirikare w’iki gihugu (FARDC), watwitswe n’abaturage  bamutwikiye mu Mujyi wa Goma, bikamuviramo no gupfa, ashinjwa gushimuta umwana w’umuhungu.

Amakuru ahari ni uko uyu musirikare yarimo  kuzerera muri Quartier ya Kyeshero yambaye impuzankano y’igisirikare cya FRDC, abaturage bakaba bari bamaze iminsi bamushinjije ko ariwe washimuse umwana  w’umuhungu ukiri muto umaze iminsi yarabuze, bahita bahera ko  baramukubita ndetse baranamutwika bakoresheje lisansi.

Ibi byabaye ku wa 01 Gicurasi 2024, nk’uko abatuye muri uyu Mujyi wa Goma batanga amakuru ngo  umwana w’umuhungu  ubwo yari agiye ku ishuri ryitwa Institut Juhudi taliki 29 Mata 2024, yahise aburirwa irengero babishinja uyu musirikare bakubise bakagira intere.

Mu  kwezi  gushize nabwo abaturage baherutse gukubita umusirikare wa FARDC bamugira intere hafi gupfa, nyuma y’uko arasiye abantu babiri mu mujyi wa Goma. Ni nyuma y’uko kandi haherutse gutangwa itegeko ko nta musirikare cyangwa umu wazalendo uzongera kuzerera I Goma yambaye impuzankano cyangwa afite imbunda.

N’ubwo uyu musirikare yashinjwaga uyu mwana w’umuhungu wabuze, ntihasobanuwe uburyo uyu musirikare yaba yaragize uruhare mu ibura ry’uyu mwana waburiwe irengero.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro