Umukobwa w’ imyaka 17 yatangaje  ko yaje i Kigali aje kureba Ndimbati kuko ari Papa we ngo yateye inda nyina nyuma yo guhurira mu kabari bakaryamana

Umukobwa witwa Iradukunda Nyandwi w’imyaka 17 y’amavuko, aravuga ko yiyemeje gukora uburyo bwose ariko agahura na Jean Bosco Uwihoreye wamamaye nka Ndimbati muri Sinema Nyarwanda, kuko ngo ariwe Se wamubyaye nyuma y’uko ahuriye na nyina mu kabari bakaryamana bikarangira avutse.

Uyu mukobwa uvuga nyina yitwa Pelagie, avuga ko yamenye ko Se babana atari we wamubyaye afite imyaka 6 y’amavuko, ubwo yari amusabye amakayi ngo abone uko ajya kwiga ariko ngo uwo mugabo akamusubiza avuga ko atabimuha kuko atari Se, uyu mukobwa abajije uwo mugabo ibyo avuze amubwira ko atari we wamubyaye ahubwo ari umukobwa wa Ndimbati, bityo yajya ajya kubimusaba.

Uyu mukobwa yagize ati “Nakuze mbona umugabo tubana nkajya ngira ngo niwe papa. Noneho rimwe biturutse ku mpamvu z’ishuri, ndamubwira ati ‘nshaka amakayi, ibikoresho by’ishuri…’, maze arambwira ngo ngende njye kureba papa abimpe, nahise mubaza ngo papa ninde?. Ahita ambwira ngo ntabwo nakubyara n’Imana yo mu ijuru ntiyabyemera rwose.”

“Nahise mpava mbabaye, nyuma nza kubaza mama nti ‘mama, papa ninde?’ ahita ambaza ngo kuberiki umbaza icyo kibazo?. Mpita mubwira ko nshaka kubimenya, nyuma abonye ko n’ubundi nabimenye ko uwo tubana atari we umbyara, yahise yerura ambwira ko papa yitwa Ndimbati.”

Nyandwi yakomeje avuga ko kubera nyina yakoraga mu Mujyi wa  Kigali, igihe cyaje kugera asubira iwabo mu Karere ka Huye ariko ngo ahamaze iminsi aza gusanga yarasamye kandi ngo umuntu baryamanye ni Ndimbati. Uyu mukobwa avuga ko mama we yatewe inda na Ndimbati bose bahuriye mu kabari kandi basinze, ndetse ngo nta nubwo babonye uko basabana nimero ariko ngo uwo mugore yamenye Ndimbati.”

Shene ya Youtube yitwa Slim Jesus Tv dukesha iyi nkuru, yagerageje guhamagara nyina w’uyu mukobwa ngo ahamye aya makuru, ariko umurongo wa telefone we ntiwacamo. Uyu mukobwa avuga ko yaje gukura agaca akenge, agafata umwanzuro wo kuza I  Kigali agakora ibishoboka byose ngo arebe ko yahura na Ndimbati avuga ko ariwe umubyara.

Uyu mukobwa yavuze ko aganira n’abandi bantu, bamugiriye inama yo kujya mu itangazamakuru kuko nta bundi buryo bworoshye yabona Ndimbati nk’umu-star ntabwo apfa kwigaragaza cyane ahabonetse hose.

Icyakora, uyu mukobwa yavuze ko mu gihe ategereje guhura na Ndimbati yashatse urugo aba ari gukoramo akazi ko mu rugo, aho bamuhemba 15,000 Frw.

Related posts

Yago mu marira menshi channe ye ihinduriwe izina avuze amagambo akakaye

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze