Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Congo avuga ko hari Umusirikare w’ u Burundi witwa Ndikumana Claude , bivugwa ko yafashwe n’ umutwe wa M23 mu mirwano irimo kubera muri Kivu y’ Amajyepfo.
Ngo uyu musirikare yari afite ipeti rya Major , yafashwe ari muri Batayo ya 10 ndetse akaba yarayibereye Umuyobozi wungirije. Amakuru avuga ko we n’ abasirikare yari ayoboye bari kumwe n’ aba FDLR bagabye igitero ku barwanyi bo muri M23 ahitwa i Kaziba mu Birometero 15 uvuye i Nyangenzi iri mu marembo y’ Umujyi wa Bukavu maze uyu mutwe ubaha isomo rikomeye burangira banafashe uriya muyobozi.
Aya makuru kandi avuga ko Ndikumana Claude abarwanyi b’ uyu mutwe wa M23 bamurashe ukuguru ubundi abasirikare be bamusiga aho M23 ihita imucakira nk’ uko amakuru abivuga.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru igisirikare cy’ u Burundi ntacyo kirabivugaho kimwecyo nubwo iki gihugu ingabo zacyo zirwana muri RDC zikanafatirwayo ariko ntikibyemera. Kuko no mu mwaka ushize abasirikare b’ u Burundi bagiye bafatirwa muri iyi mirwano bahanganyemo na M23 muri Kivu y’ Amajyepfo nka za Masisi n’ ahandi ariko Igihugu cyabo kikabihakana.