M23 yaburiye abagabo bakubita abagore babo,uzafatwa azakubitwa nk’ izakabwana

 

Abagabo bakubita abagore babo , bahawe gasopo ko uzafatirwa muri iyo migirire mibi azahanwa by’ intangarugero, ibi byatangajwe na Visi_ Guverineri,ubuyobozi n’ Amategeko mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, Manzi Ngarambe Willy

Uyu Visi_ Guverineri yagaragaje ko guhana abagabo bakubita abagore ari imwe mu nzira zo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaka umuryango utekanye bishingiye ku bwubahane n’ ubwuzuzanye, ni ubutumwa yatangiye mu Mujyi wa Goma ku munsi Mpuzamahanga w’ umugore ,wizihizwa buri mwaka tariki ya 08 Werurwe.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwiza buhera mu muryango , by’ umwihariko umugore akagiramo uruhare kuko ari we pfundo ry’ uburere, yerekanye ko gukubita umugore byafashwe nk’ ibisanzwe muri RDC ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika ,ariko ko ibyo bikorwa bibi bikwiye gucika burundu. Yashimangiye ko umugore areshya n’ umugabo kuko bafashanya mu iterambere ry’ urugo n’ iry’ Igihugu ni bwo hari abagabo babahozaho inkoni abandi bakabafata nk’ abana babo.

Yongeye kandi ko umuco wo gushyingira abana b’ abakobwa bataruzuza imyaka y’ ubukure ugomba gucika burundu mu bice bagenzurwa na AFC/ M23 na DRC muri rusange. Ati” Mureke abakobwa bige ,babe abatwara indege ,babe bajenerali,babe ba Guverineri ,Perezida ; ibyo byose bazabigwraho barize”.

Umutwe wa M23 ugaragaza ko wifuza ko Abanye_ Congo bakwiye kubana batishishanya nk’ uko byari bimeze mu myaka ya kera ,Aho umuntu yacumbikaga aho ageze ,akazimanirwa maze bukacya agakomereza urugendo rwe.

Related posts

Umusikare w’ u Burundi ufite ipeti rya Major , yafashwe mpiri na M23 , byagenze gute kugira afatwe?

Ni iki cyatumye Tshisekedi yemera kugirana ibiganiro na M23 , ko yari yaranze?

Nyanza ku ishuri rya Saint Peter Igihozo, umusore yahaburiye ubuzima arimo gushaka icyamutunga.