Umurengera w’amafaranga ikipe ya APR FC ishaka kuzagura Iradukunda Pascal wa Rayon Sports wateye benshi ubwoba, ni we mukinnyi uzaba uhenze mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda

Ikipe ya APR FC ihanze amaso umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu mu ikipe ya Rayon Sports witwa Iradukunda Pascal.

Ku gicamunsi cy’ejo ubwo Rayon Sports yatsindaga Intare FC ibitego bibiri kuri kimwe, Iradukunda Pascal yitwaye neza ku buryo bukomeye kuko ni we wakoreweho ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Paul Were Ooko kuri penaliti.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko ikipe ya APR FC ishaka kuzasinyisha uyu mukinnyi mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Biravugwa ko Iradukunda Pascal afite amasezerano y’imyaka itanu mu ikipe ya Rayon Sports, ikipe yiteguye kumugura ikaba isabwa kubanza kwishyura miliyoni 70 z’Amanyarwanda.

Mu gihe ikipe ya APR FC yaba ikomeje kwifuza uyu mukinnyi birashoboka ko yakwemera kwishyura miliyoni 70 z’Amanyarwanda ikegukana Iradukunda Pascal ikamusinyisha amasezerano y’igihe kirekire kugira ngo izamushakire ikipe hanze y’u Rwanda yazamutangaho akavagari k’amafaranga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda