Nyuma ya Moussa Camara, umutoza Haringingo Francis yatangiye kureba ay’ingwe undi mukinnyi wari inkingi ya mwamba muri Rayon Sports kubera amakosa akomeye yakoze

Umutoza Haringingo Francis Christian ntabwo yishimiye kuba Mbirizi Eric yahushije ibitego birenga bitatu ku mukino batsinzemo Intare FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Ku gicamunsi cy’ejo tariki 28 Gashyantare 2023, nibwo Rayon Sports yagiye gutsindira Intare FC kuri Stade Ikirenga iherereye i Shyorongi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri uyu mukino Mbirizi Eric yahushije ibitego birenga bitatu aho yakubise poto ebyiri anarata ibindi byinshi ibi bikaba bitarashimishije bamwe mu bakinnyi bakinana ndetse n’umutoza Haringingo Francis Christian.

Kuba Mbirizi Eric yarahushije ibitego byinshi bishobora kuzamuviramo gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga bigendanye n’uko Raphael Osaluwe Olise bakina ku mwanya umwe ari kugaruka neza nyuma yo gukira imvune.

Mbirizi Eric ni umwe mu bakinnyi batangiye bitwara neza mu ikipe ya Rayon Sports, gusa amaze igihe kinini yarasubiye inyuma ku buryo bukomeye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda