Biteye ubwoba: Umupasiteri ugendana umweyo yasebeje mugenzi we uzwi nka Pastor Mutesi Karahava

Mu kiganiro Pastor Evode yashyize hanze abinyujije kurubuga rwa YouTube Impemburo Tv yavuze amagambo akomeye kuri Pastor Mutesi ukunze kunyuza ibiganiro bye kenshi kuri CHITA mAGIC tv na Ishusho TV. Ubusanzwe amazina ye yose yitwa Mutesi Aime Prudancienne.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023 nibwo uyu Pastor Evode yagiranye ikiganiro kuri Youtube Impemburo Tv atangira atanga ubuhamya bwo ukuntu abantu benshi bamumenyereye nk’umupastor ugendana umweyo kandi koko ari nako biri gusa ubu bwo akaba yaje yitwaje umukoropesho.

Mu gukomeza n’ikiganiro cye yakomeje avuga ko ubwo yasengaga mbere y’uko aza mu kiganiro Imana ngo yamubwiye ko yamaze gukubura igikurikiye igiye gukoropa ngo burya iyo wakubuye umwanda ushobora kugaruka ariko wakoropye biragoye ko hakwandura.

Ku munota wa munani n’amasegonda cumi n’atanu y’ikiganiro nibwo umunyamakuru wa Impemburo tv yabajije ikibazo uyu Pastor Evode ku buhanuzi bwavuze n’umuhanuzi umwe wahanuye ko Imana ikubye Pastor Mutesi anamubaza niba Mutesi yaba akiri mu Rwana koko cyangwa yaragiye, mbese muri make yamubajije guhuza ubuhanuzi bwe na Mutesi.

Undi mugusubiza yasubije avuga ko bifite aho bihuriye cyane kandi ko benshi ngo bavuga ko Mutesi yizamuye kandi yazamutse ariko aza kuvuga ko uwazamutse ari Yesu wenyine.

Icyatangaje benshi ni amagambo yaje kurenzaho nyuma y’ibyo yaravuze aho yagize ati ” Hari ikiganiro nakoranye n’umukozi w’Imana ntashaka kuvuga twarimo tuganira ukuntu Imana itemera ingo eshatu cyangwa enye, tukimara kuganira Mutesi aramwandikira amuha ijwi kuri whatsap aramubwira ngo wowe n’abana bawe n’izo mbwa z’abakozi b’Imana mwirirwa munsebya, mboherereje umuvumo mu bana banyu no mu ngo zanyu” yakomeje abwira umunyamakuru Vital ko uwo muntu adashaka kumutangaza kuko ngo ni umukozi w’Imana atapfa kumujugunya uko abonye kose yongeraho ko ababazwa cyane no kubona umuntu witwa Umushumba nka Mutesi ahangara agasebya abandi bashumba ngo n’imbwa z’abakozi b’Imana.

At”Uyu mu mama (Pastor Mutesi hari ukuntu yafashe imbugankoranyambaga arazinyeganyeza kubera ibikomere afite kubera ibyo yaciyemo abantu benshi baramuyoba” akomeza asobanura ko mu butumwa abwiriza bwose nta butumwa bwa Yesu christo yigisha ngo kuko Yesu ntiyigeze yigisha acyurira abantu.

Mu gusoza ikiganiro uyu Pastor Evode yasoje avuga ko Imana igiye guhagurutsa aba Pastor batazwi ihereye kuri we ko ngo byatangiye kandi ngo intego ye we na Yesu we barayizi.

Abantu benshi bashenguwe n’iki kiganiro bikomeye babazwa n’ibiri kubera mu bakozi b’Imana bamwe bati Mutesi baramubeshyera rwose bari kumugendaho kandi ntacyo bazamugira Imana iramukunda, abasesenguzi bo banagaragaje ko ibi bisa nk’ibyateguwe hagati y’umunyamakuru Vital na Pastor Evode ko ngo ibyo Evode yahanuye ataba yabibwiwe koko ahubwo yashakaga kubihuza n’ibya Pastor Mutesi. Urugero aha ni Clothildenyampundu2387 washyizeho igitekerezo cye nyuma y’asaha 12 ikiganiro kigiyeho aho yagize ati”YEWEEEEE MUTESI ARABASAJIJE MWAVUZE YESU KRITO NTIMUVUJYE MUTESI ABATWAYE IKI KONTACYO MUZAMUTWARA KOKO” Ibi byababaje benshi banibaza ku munyamakuru vital n’Intego z’iyi channel ko yitwa neza ariko idakora ibijyanye n’uko yitwa nk’uko byagaragaye cyane mu bitekerezo by’abayikurikira.

Ku rundi ruhande hari abishimiye iki kiganiro n’ijambo ry’Imana ryatambutse hagati mu kiganiro ndetse banifuza gutanga ituro ryo gushima kubwo guhembuka k’umutima. urugero hano ni uwitwa iremboryera watanze igitekerezo cye nyuma y’amasaha 11 ikiganiro gitambutse aho yagize “

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.