Umupira ni bwo bugeni bwe, imvune zikaba umusaraba! Hura na rutahizamu Kury Johan Marvin wahamagawe mu Amavubi ateye u Busuwisi umugongo

Marvin yahisemo gukinira u Rwanda nk'Igihugu cy'amavuko cya Nyina

Rutahizamu mpuzamahanga, Johan Marvin Kury ufite umubyeyi umwe [Nyina] ukomoka mu Rwanda, yagaragaye bwa mbere ku rutonde rw’abakinnyi 38 umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Frank Torsten Spittler yashyize ahagaragara ngo bazatorwemo 26 bazahangana n’Ibitarangwe bya Bénin mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2025.

Uyu mukinnyi wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki ya 7 Ukwakira kuva avutse mu 2001, asanzwe akinira Ikipe ya Yverdon Sports yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi.

Johan Marvin Kury w’imyaka imyaka 23, yavukiye mu Busuwisi; Se umubyara akomoka mu Busuwisi naho nyina agakomoka ku Kimisagara mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. Yabaye umukinnyi w’Umupira w’Amaguru wabigize umwuga kuva myaka ibiri ishize, ubwo yinjiraga muri Yverdon Sport FC muri Super League yo mu Busuwisi.

Marvin yatangiye gukina umupira ku myaka ine, akinira ikipe yo mu mudugudu yari atuyemo. Afite imyaka 11, yerekeje mu ikipe yari yisumbuyeho y’i Neuchâtel, yitwa Neuchâtel Xamax ari na yo wavuga yamuritse impano ye mu buryo budasubirwaho. Yayigumyemo mu gihe cy’imyaka icyenda yose kuva mu batarengeje imyaka 13 kugeza ku batarengeje 21.

Nyuma ya COVID-19, Marvin yerekeje muri Yverdon Sport FC ariko ya kabiri, hanyuma azamurwa mu ikipe nkuru muri shampiyona ya 2022-23 ubwo yari imaze gukatisha itike yo gukina icyiciro cya mbere ivuye mu cyiciro cya kabiri.

Uko bihagaze ubu, Yverdon Sports ni ikipe idafite ibigwi bihambaye kuko yazamutse mu cyiciro cya mbere myaka ibiri ishize. Kugeza ubu iyi kipe mu mikino irindwi imaze gukina ifite amanota atanu  irarushwa n’iya mbere amanota icyenda.

Imvune zamubereye umusaraba

Uyu mukinnyi ufite ubushobozi bwo gukina n’inyuma ku ruhande rw’ibumoso yugarira, nta bwo yahiriwe cyane n’umupira kubera imvune kandi z’igihe kirekire. Kugeza ubu amaze kubagwa inshuro ebyiri. Izo nshuro zose iyo atabaga yavunitse mu ivi, yabaga yagize ikibazo cy’imitsi minini ituma inyama zifata ku igufwa “Cruciate Ligaments na ACL mu bihe bitandukanye.”

Marvin yari afite amahitamo abiri yo gukurikiza, kuko Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi na yo yamutekerezagaho. Ababishinzwe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi baramwegereye birangira yemeye ubutumire bw’u Rwanda, Igihugu cy’amavuko cya Nyina; nubwo byasabye inzira ndende.

Marvin w’ibiro 76 n’indeshyo ya metero 1.78; ku kaguru ke k’iburyo akoresha cyane, ariyereka Abanyarwanda kuva ku mikino ibiri u Rwanda ruzahuramo n’Ikipe y’Igihugu ya Bénin mu Ukwakira uyu mwaka mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2025.

Biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024. Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Bénin bakinire muri Côte d’Ivoire, mu gihe tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro, mu itsinda rya Kane ryo guharanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Johan Marvin Kury yabaye umunyempano idasanzwe ariko azitirwa n’imvune akunze kuvunika.
Marvin yahisemo gukinira u Rwanda nk’Igihugu cy’amavuko cya Nyina
Marvin kuri ubu akinira Yverdon Sports

Related posts

Anicet na Biramahire batunguranye, Johan Marvin ayobora amasura mashya, Sahabo na York bakomeza ibihano! Amavubi yahamagaye 38 azifashisha kuri Bénin

Yagaruje umupira igituza atabarwa n’uwihitiraga! Inkuru ya Keza Angelique wa Rayon Sports WFC na muganga Wihogora Radjab [AMAFOTO]

“Twishyizemo ibibazo by’ubuyobozi ntacyo twaba tugikoze!” Iraguha na Muhire Kevin bavuze ahahishe imbaraga za Rayon Sports imbere ya Rutsiro FC