Bruce Melodie yongeye kwatsa umuriro kuri The Ben

 

 

Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yongeye gusa n’ucokoza The Ben mu ndirimbo ye nshya yashyize hanze ejo hashize ku wa Gatanu yise Iyo Foto.

Ni indirimbo yakoranye n’umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza wamamaye muri Sauti Sol. Byabanje gutungura benshi ukuntu yatangaje ko azayishyira hanze ku munsi The Ben na we yari yavuze ko azashyira hanze iye, tariki ya 27 Nzeri 2024.

Benshi bazi amashusho ya The Ben yakwirakwiye ari kumwe na Baby Emelyne bifotoza i Musanze, uyu muhanzi akaza kugaragara asa n’ukurura umwenda w’imbere w’uyu mukobwa ariko nyuma bakaza kuvuga ko ari ishanga.

Reba inkuru nziza twaguhitiyemo

Bruce Melodie na we yabaye usa n’ucokoza uyu muhanzi muri iyi ndirimbo ye kuko hari agace agaragaramo akora neza ibisa n’ibi bya The Ben ndetse n’umukobwa akitwara nk’uko Emelyne yitwaye.

Aka gace karimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga abantu bibaza uko niba atari ukugaragaza ko bahanganye.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Fayzo Pro. Bruce Melodie ashyize hanze iyi ndirimbo iri kuri Album ‘Sample’ mu gihe amaze gushyira hanze izindi ziyigize zirimo nka ‘Sowe’.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga