Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani

 

Umukozi w’Imana witwa Pasiteri Zigirinshuti Michael, ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR ndetse no kuri YouTube nyinshi zitangukanye, aravuga ko hashize iminsi agize iyerekwa, aho ngo Imana yamweretse ko undi muhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bizwi nka ‘Gospel’ agiye kwitaba Imana.

 

Ni amashusho akomeje kurebwa n’abantu benshi yashyizwe ku muyoboro YouTube yitwa ‘Zaburi Nshya’, umwe mu bakozi b’Imana bafite abakunzi benshi muri iki gihugu, Pasiteri Zigirinshuti, yavuze ko iyo umuhanuzi yagize inzozi [iyerekwa] aba ategetswe kubutanga, ikindi kandi ngo iyo Imana igiye gutuma umuntu ishobora kumuha ubutumwa binyuze mu ijwi cyangwa se mu inzozi yereke umuntu.

 

Uyu mugabo yavuze ko kuba yicaye aha aje gutanga ubu buhanuzi Imana yamunyuzeho, byatewe n’iyerekwa yagize binyuze mu nzozi yagize kuko n’ubwo asanzwe arota ariko imana yamusabye kuza kubitambutsa mu itangazamakuru. Yakomeje avuga ko yarose hapfuye umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramywa no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.Asobanura inzozi ze yagize ati “Narose twongera gupfusha undi muhanzi [yavugaga hano mu Rwanda], urabona kwa kundi umuntu aba yitabye Imana, inkuru yasakaye ahantu hose, ngwewe inkuru yangezeho nyuma, mbona umuntu twavuganaga [yavuze ko atamumenye neza] araje arambwira ngo ‘yewe runaka yapfuye’, ndavuga nti ‘oooh disi yapfuye’ nyuma y’ako kanya mpita ntangira gusuhererwa.”

 

Icyakora ngo nyuma yo kumva atangiye gusuhererwa, Pasiteri Zigirinshuti yahise atangira kumva ijwi atazi aho riturutse [avuga ko ari ijwi ry’Imana] rimubwira ko nawe [uwo muhanzi wapfuye] ari satani umwibye, abihuza n’umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko ‘Satani atagenzwa n’ibindi uretse kwica no kwiba.”

 

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko atamenye uwo muhanzi, icyakora yavuze ko aririmba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yaboneyeho gusaba abantu bose bari mu murimo w’Imana gukomeza gukomera mu kwemera kuko hari n’abandi benshi baba baje kuyobya abari mu nzira ya nyayo.Muri iki kiganiro cyamaze iminota 36 n’amasegonda 57, Pasiteri Zigirinshuti yakomeje abwira abantu ko kuri uyu munsi yaje aje kuvuga ku bantu baririmba bitirutse ku iyerekwa yagize binyuze mu nzozi ze, yasabye abaririmbyi bose bo mu nsengero cyangwa baba mu muziki wa ‘Gospel’, gutangira guca bugufi bakezwa ndetse bagasaba Imana igakomeza kubatiza imbaraga bagakomeza kwiga kugendera mu murongo mwiza [umurongo w’Imana].

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

“Azakandakanda imitima yabihebye baziyunga mubamenye” umuhanzi Enock yashyize hanze indirimbo nshya