Sobanukirwa impamvu ijambo ‘Ambulance’ ryandikwa ricuritse

Ijambo Ambulance risanzwe ryandikwa ricuritse

Ubuzima bwa buri munsi bushingiye ku matsiko no kumenya impamvu buri kimwe kigaragara ku Isi kitwara nk’uko kibikora uko. Hari ibintu abantu bahora babona ariko ntibabyiteho ndetse ibindi ntibamenye impamvu yabyo nubwo usanga babikoresha cyane mu mvugo zabo. 

Uzabona ku modoka z’imbangukiragutabara cyangwa Ambilansi hafi ya zose zanditseho mu buryo bucuritse, aho kwandikwa ijambo AMBULANCE hakaba handitswe “ECNALUBMA”.

Mu by’ukuri, iyi ni tekiniki yifashishwa mu muhanda binjyanye n’uhudahangarwa imbangukiragutabara igombwa.

Byandikwa muri buriya buryo kugira ngo umuyobozi uri mu kinyabiziga kiri imbere ya Ambilansi yoroherwe no gucurukura aya magambo kuko we ayarebera mu ndorerwamo [Rétroviseur] z’ikinyabiziga, yaba indorerwamo y’imbere cyangwa izo ku ruhande: rétroviseur ubwayo irabicurukura, kuko ni rwo rurimi ivuga.

Mu busanzwe, mu mikorere y’ibirahuri bigarura urumuri nk’indorerwamo, iyo ubyegereje ikintu icyo ari cyo cyose, bitanga ishusho aho icyari ku ruhande rw’iburyo kiza ibumoso, naho icyari ibumoso kikimukira iburyo.

Umumaro w’inyandiko y’ubu buryo, ni ukorohereza abayobozi b’ibindi binyabiziga bisangiye umuhanda na za Ambilansi gusobanukirwa vuba ubwo butumwa kugira ngo nibiba ngombwa biberereke imbangukiragutabara itambuke nta nkomyi, dore ko akenshi iba iri gutabara ubuzima bw’umuntu.

Ijombo “Ambulance” ryandikwa ricuritse iyo rishyizwe imbere ku mbangukiragutabara gusa, iyo ryanditswe inyuma cyangwa ku ruhande ryandikwa mu buryo busanzwe, kuko ikinyabiziga kiba kiyirebera mu birahure bidanzwe aho kuba rétroviseur.

Ijambo Ambulance risanzwe ryandikwa ricuritse
Rétroviseur ubwayo irabicurukura, kuko ni rwo rurimi ivuga.

Related posts

Ibyo wamenya ku bwoko bw’abantu bagendera ku biti by’amahango ngo bataribwa n’inyamaswa z’inkazi

Kubura uwo wakundaga bitera agahinda cyane cyane k’uwamubuze: Dore amagambo ugomba kwirinda kuvugira aho bagize ibyago

Ikigiye kuba mu mpeshyi ya 2024 kije koreka abakuze