Amakuru agezweho ku mugabo n’ umugore we  b’ Abanyarwanda batawe muri yombi bazira kwica umugande bamukubise inyundo

Polisi yo mu gace ka Kabare muri Uganda, yatangaje ko yafunze umugabo n’umugore b’Abanyarwanda, bakurikiranyweho kwica Umugande.

Daily Monitor ivuga ko Kwizera Desire n’umugore we witwa Uwingabire Kwizera, bakekwa gukorera iki cyaha ku mu rugo rw’uyu munya-Uganda witwa Twinomujuni Ntegyire, ruri Karujabura.

Amakuru y’ibanze ku iperereza avuga ko uyu musaza w’imyaka 83 yishwe akubiswe inyundo.Polisi ivuga ko iki cyaha bagikoze ku wa 31 Gicurasi 2024.

Amakuru avuga ko uyu muryango wari usanzwe ukorera uyu mugande, bagiye kumwishyuza abasubiza mu rurimi batumva, niko kumukubita inyundo.

Umuvugizi wa Polisi muri Kabare, Elly Maate, yatangaje ko abakekwa bafatiwe Bunagana mu Karere ka Kisoro bagerageza gucika ubutabera.Ati “Bemeye icyaha, boherejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabare, aho hanajyanywe n’inyundo bakoresheje bicisha uyu musaza.”Yongeyeho ko vuba dosiye yabo izagezwa mu Bushinjacyaha.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame