Umupasiteri yafashwe amashusho asiga umuti ku myanya y’ ibanga y’ umugore wamusabye kumuvura irari ryo gutwara abagabo b’ abandi.

Mu gihuhu cya Kenya , Umupasitori wo mu idini ryitwa Akorino m ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga,nyuma yo gufatwa amashusho asiga umuti ku mabere no ku yindi myanya y’ibanga y’umugore wamusabye kumuvura irari ryo gutwara abagabo b’abandi.

Uyu mugore ngo yasuye uyu pasiteri mu rusengero rwe kugira ngo amusabe ubufasha kuko ngo yari arambiwe gutwara abagabo b’abandi.Uyu mugore ngo yatuye icyaha ko yakoresheje imiti y’ubupfumu yahawe kugira ngo ajye atwara abagabo bubatse ingo.

Uyu ngo yavuze ko umupfumu ngo yamuhaye amarozi kugira ngo abagabo bubatse nibamubona bamurarikire abatware.Pasiteri yafashwe amashusho asiga amavuta ku mubiri w’uyu mugore, harimo ibice by’ibanga bye.Iyi videwo yateje impaka mu bantu benshi by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga basaba Guverinoma gushyiraho amategeko agenga amatorero.

Ibintu by’amadini muri Kenya bikomeje gutera urujijo kuko mu mwaka ushize humvikanye umupasiteri wasabye abayoboke be kwiyicisha inzara hanyuma abarenga 400 baramwumvira barapfa.

Related posts

Batunguwe! Umukobwa yihaye intego yo kuryamana n’ umukunnyi muri buri kipe yo mu Bwongereza,amaze kubigeraho ku bakinnyi batatu, 17 nibo babura

Abagore ntibarenza iminsi ibiri bakibitse ibanga

Umugabo yatunguye benshi nyuma yo kurya Miliyoni 15 mu mukino wa mahirwe ahita akora igikorwa kidasanzwe mu rusengero