Ibi byabaye ahagana saa Mbili n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 21 Gashyantare 2024,mu nyubako abahungu ba Kaminuza ya Kibogora Polytchnic bararamo.
Amakuru avuga ko abo banyeshuri uko ari bane bahiye amaguru n’amaboko, ubu barwariye mu Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Dr. Mukamusoni Mahuku Dariya, yavuze ko bikimara kuba bahise batabara umuriro bakawuzimya utaragera mu bindi byumba.
Yagize ati: “Ni abana 4 b’abahungu bari bari mu cyumba bararamo batetse,gaze irabaturikana, bose bashya amaguru n’amaboko ku buryo budakabije. Abanyeshuri bacu biga ubuforomo bahise babajyana mu Bitaro bya Kibogora, tuvuye kubasura bari kwitabwaho n’abaganga uko bishoboka kose.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Bikiba twahise dutabara, kuko dufite abashinzwe umutekano bacu bahuguriwe ku kuzimya inkongi z’imiriro, tukanagira za kizimyamoto nyinshi, bahise bihutira kuzimya ngo umuriro udakwira mu nyubako zose. Mu minota 30 byari birangiye.”
Yavuze ko ibikoresho by’abo banyeshuri byari muri icyo cyumba byahiye, ariko ku bw’amahirwe nta kindi cyumba umuriro wagezemo.
Yahumurije abiga muri iri shuri, anavuga ko kuba gaze abo bana batekeshaga yaturitse igatwika icyo cyumba bitavuze ko bagiye guhagarika imikoreshereze ya gaze mu kigo, ahubwo hagiye kubaho ubukangurambaga abahiga bose bakigishwa imikoreshereze yayo.
Ati: “Muri Politiki ya Leta harimo gushishikariza abaturage kugabanya ibicanwa by’inkwi n’amakara bagakoresha gaze. Si twe rero twayica ahubwo tugiye gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri kuyikoresha neza kuko dutekereza ko guturika byatewe n’ubumenyi buke mu mikoreshereze yayo.
Dr. Mukamusoni yashimiye Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabatabaye, avuga ko abanyeshuri bahuye n’ibi byago bari bwitabweho, harebwe n’uburyo bashumbushwa ku byo bahatakarije.
Yashimangiye kandi ko banihutira gusana icyo cyumba mu bihe bya vuba kigira ngo kizongere gikoreshwe, anizeza ko abagize impanuka bashobora gusubira mu masomo vuba.
Hashize iminsi humvikana iturika rya Gaze hirya no hino nkaho mu Nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe naho hari abo iherutse gutwara ubuzima bwabo ari nako ubuyobozi butanga inama zo kuyikoresha neza kugira ngo hirindwe impanuka.
Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Nyamasheke.