Umupadiri yasezeye ajya gushyigikira gahunda yo gushaka abagore benshi ngo kuko ntacyo wabirutisha, inkuru irambuye..

Mu gihugu cya Nigeria hasakaye inkuru y’ umupadiri wo mu Itorero rya Anglican muri Diyoseze ya Nnewi , aho yasezeye umuhamagaro ajya gushyigikira gahunda yo gushaka abagore barenze umwe ngo kuko ntacyo wabirutisha.

Uyu mupadiri witwa Rev.Barr. Ogbuchukwu Makuo Lotanna , yeguye kuri uyu muhamagaro wo kwiha Imana , avuga ko ashyigikiye gahunda yo gushaka abagore barenze umwe ibizwi nka ‘ Polygamy’ mu ndimi z’ amahanga. Uyu mupadiri yatangaje ko gushaka abagore benshi atari bibi ndetse ko yafashe umwanya ugagije agakora ubushakashatsi ku bijyanye no gushaka abagore benshi. Yavuze ko iyi kiliziya yakoreragamo umurimo yabahishe ibijyanye n’ ibyiza byo gushaka abagore barenze umwe.

Ogbuchukwu Makuo Lotanna yavuze ko uyu muhamagaro mushya yinjiyemo , yaweretswe n’ Imana ikamusaba kujya gushyigikira iyi gahunda yo kuba umugabo umwe yashaka abagore benshi. Avuga ko muri uyu muhamagaro mushya , Imana yamusabye gushinga umuryango wo gushyigikira’ Polygam’ aho urusengero rwe azarwita ‘ Gideonites temple’ .

Uyu mupadiri yaboneyeho kugira Inama abagabo ko bajya basezerana n’ abagore barenze umwe aho kuryamana n’ abo batarasezeranye kandi ko ibi bizagabanya icyaha cy’ ubusambanyi kuko bazaba baryamana n’ abo basezeranye gusa.Avuga ko icyo Imana yanga urunuka , ari ugutandukana kw’ abashakanye ndetse no kudashaka ariko ko gushaka abagore benshi ntako bisa .

Related posts

Umuhanzi Dan M. Gakwaya yagarukanye “Ikiganza cy’Uwiteka”, agaragariza abakunzi ba ‘Gospel’ icyizere mu murimo w’Imana

Umurundikazi IRACAMPA yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije mu ndirimbo yise “Ijuru riratabaye”.

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose