Umupadiri yasezeye ajya gushyigikira gahunda yo gushaka abagore benshi ngo kuko ntacyo wabirutisha, inkuru irambuye..

Mu gihugu cya Nigeria hasakaye inkuru y’ umupadiri wo mu Itorero rya Anglican muri Diyoseze ya Nnewi , aho yasezeye umuhamagaro ajya gushyigikira gahunda yo gushaka abagore barenze umwe ngo kuko ntacyo wabirutisha.

Uyu mupadiri witwa Rev.Barr. Ogbuchukwu Makuo Lotanna , yeguye kuri uyu muhamagaro wo kwiha Imana , avuga ko ashyigikiye gahunda yo gushaka abagore barenze umwe ibizwi nka ‘ Polygamy’ mu ndimi z’ amahanga. Uyu mupadiri yatangaje ko gushaka abagore benshi atari bibi ndetse ko yafashe umwanya ugagije agakora ubushakashatsi ku bijyanye no gushaka abagore benshi. Yavuze ko iyi kiliziya yakoreragamo umurimo yabahishe ibijyanye n’ ibyiza byo gushaka abagore barenze umwe.

Ogbuchukwu Makuo Lotanna yavuze ko uyu muhamagaro mushya yinjiyemo , yaweretswe n’ Imana ikamusaba kujya gushyigikira iyi gahunda yo kuba umugabo umwe yashaka abagore benshi. Avuga ko muri uyu muhamagaro mushya , Imana yamusabye gushinga umuryango wo gushyigikira’ Polygam’ aho urusengero rwe azarwita ‘ Gideonites temple’ .

Uyu mupadiri yaboneyeho kugira Inama abagabo ko bajya basezerana n’ abagore barenze umwe aho kuryamana n’ abo batarasezeranye kandi ko ibi bizagabanya icyaha cy’ ubusambanyi kuko bazaba baryamana n’ abo basezeranye gusa.Avuga ko icyo Imana yanga urunuka , ari ugutandukana kw’ abashakanye ndetse no kudashaka ariko ko gushaka abagore benshi ntako bisa .

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani