Kayonza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’ imyaka 11 , inkuru irambuye…

Iyi foto twakoresheje igaragaza tumwe mu duce two mu Karere ka Kayonza yakuwe kuri murandasi.

Mu karere ka Kayonza , mu Mudugudu wa Kamonyi , mu Kagari ka Gikaya , mu Murenge wa Nyamirama, haravugwa inkuru y’ umugabo w’ imyaka 37 y’ amavuko watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’ umugore we ariko batabyaranye w’ imyaka 11. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mpera z’ icyumweru gishize.

Amakuru Ikinyamakuru IGIHE dukesha ino nkuru cyamenye ni uko ikirego cyatanzwe na nyina w’ uyu mwana , ngo yavuze ko yagiye kubona abona umwana we ararize avuga ko mu nda harimo kumurya. Ubwo ngo yakomezaga kumubaza icyo yabaye umwana yakomezaga kurira cyane avuga ko n’ imyanya ye y’ ibanga iri kumurya cyane. Uyu mwana nibwo yaje kuvuga ko umugabo wa nyina amaze iminsi amusambanya , umugore ahita ajya kwitabaza inzego z’ umutekano.

Karuranga Lèon , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyamirama, yabwiye kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru ko uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana kuri ubu yatawe muri yombi. Ati “ Ikirego cyatanzwe n’umugore avuga ko umugabo babana yasambanyije umwana yahatahanye, Polisi yahise imuta muri yombi gusa arabihakana avuga ko bamubeshyera, inzego z’umutekano rero zahise zanzura ko umwana ajyanwa kwa muganga kugira ngo hamenyekane ukuri.”

Karuranga avuga ko kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirama mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro