Umukinnyi ukomeye w’inkingi ya mwamba muri Kiyovu Sport yatangaje amagambo asize umunyu kuri Rayon Sport anayifuriza ikintu gikomeye. soma inkuru irambuye!

Ikipe ya Rayon Sport isanzwe ikundwa na benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, kurubu imaze iminsi iri kuzamura amarangamutima y’abayikunda kubera uko yitwaye mukwitegura umwaka w’imikino, uko yitwaye mukugura abakinnyi ndetse nuko imaze kwitwara mumikino igera kuri 2 imaze gukina. iyikipe isanzwe izwiho gutangirana umwaka ibibazo by’amikoro aturuka mumwaka uba washize w’imikino, kurubu siko bimeze kuko ubuyobozi bw’iyikipe bwahaye umurongo ibi bibazo byose ndetse kurubu iyikipe ikaba ntamukinnyi wayivuyemo wigeze agaragaza kutumvikana nayo.

Kumunsi wejo hashize ubwo umwe mubakinnyi bakomeye bo mu ikipe ya Kiyovu Sport utifuje ko twatangaza amazina ye yaganiraga n’umunyamakuru wacu, yatangaje amagambo asize umunyu ndetse yongera gutuma abafana ba Ryon Sport bamutekerezaho. uyumusore yateruye amagambo ashimira ubuyobozi bwa Rayon Sport bwari bwashatse ko yajya muri iyikipe ariko ntibize gukunda ko ayijyamo, kubwe yita impamvu z’akazi ariko uyumusore atangaza ko mumaraso ye akunda ikipe ya Rayon Sport. uyumusore yatangaje kandi ko yishimiye cyane gukira kwa Willy Onana ndetse anatangaza ko kubwe kuba Rayon Sport ifite Ossalue na Mbirizi Eric ngo ni ikintu kinejeje ndetse kizatuma abafana bajya mubicu bakishimira ibyo bazageraho uyumwaka.

Uyumusore kandi yatangaje ko kubwe umukandida wambere abona kugikombe cy’uyumwaka ari ikipe ya Rayon Sport ndetse ngo aranicuza kuba uyumusore atarafashe umwanzuro ukwiriye ngo ajye mu ikipe akunda, gusa uyumusore nubwo yatangaje ibi byose yanavuze ko iyo ayamakipe abiri yahuye usanga yakaniye cyane ngo kuko nabagenzi be bose ngo yemwe n’abayobozi barabizi ko uyumusore akunda iyikipe y’ubururu n’umweru ndetse akaba yasoje ayifuriza kuzatwara igikombe cy’uyumwaka.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda