Umunyeshuri w’imyaka mirongo itandatu n’umwe arifuza gukomeza kwiga kaminuza

Uwihaye Emmanuel ni umuturage wo  mu mudugudu wa Bibare, Akagari ka Bihunde, Umurenge wa Twumba, mu karere ka Karongi yatangiye amashuri abanza mu 1975 akaba yarasoje amashuri ye yisumbuye mu wa 2022. Emmanuel yarangirije mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo akaba yifuza gukomeza kaminuza

Bitewe na politiki nshya y’uburezi budaheza, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa kandi ikaba iha buri wese amahirwe yo kwiga nta vangura iryo ari ryo ryose,  Hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara abanyeshuri biga bakuze, ku buryo iyo ugereranyije imyaka yabo n’iy’abandi bigana usanga ari abuzukuru babo cyangwa abana babo.

Emmanuel Uwihaye usoje amashuri ye yisumbuye

Uwihaye Emmanuel, wo mu mudugudu wa Bibare, Akagari ka Bihunde, Umurenge wa Twumba, mu karere ka Karongi watangiye amashuri abanza mu 1975 akarangiza ayisumbuye mu 2022.

Uyu munyeshuri utarigeze acika intege ku ntego ze, mu wa 2008 yarafite imyaka 47, yasubiye mu ishuri atangirira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu kigo cya ES Gakuta. Inshingano z’ishuri yazifatanyaga no kurera abana batanu yabyaranye n’umugore we. Abana nabo bari ku ntebe y’ishuri.

Yarangije Icyiciro rusange inshingano zo kwita ku muryango we zamubereye inzitizi arongera ahagarika amashuri. Nyuma y’imyaka 11 yarongeye asubira kwiga asubukurira aho yari yaracumbikiye.

Ati “Muri 2019 nibwo nagiye kwiyandikisha muri GS Manje. Abana banyakiriye neza bishimira kwigana nanjye, ariko hari abatarabyiyumvishaga. Ndiga ndangiza ayisumbuye ubu mfite impamyabumenyi kuko mu kigo cyacu twaratsinze twese”

Uwihaye wiganaga n’abana bangana n’abuzukuru be, avuga ko abonye uburyo yakomeza akiga.

Ati “Icyatumye nsubira ku ishuri nyuma y’uko ndangije Icyiciro rusange ni uko nabonye ibyo nize muri icyo cyiciro mbikoresha mu kazi kanjye k’ubuhinzi nkabona bimpa umusaruro ushimishije. Intego yanjye ni ugukoresha ibitekerezo nkuye mu ishuri mu nyungu z’umuryango mugari”.

Tariki 24 Gashyantare 2023, ubwo mu gihugu hose hasozwaga urugerero rudaciye ingando rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 10, Uwihaye ni umwe mu babaye indashyikirwa ashyikirizwa igihembo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence.

Iyamuremye Froduard w’imyaka 20 wiganaga na Uwihaye yabwiye IGIHE ko ubwo umuyobozi w’ishuri rya GS Manje yababwiraga ko hari umusaza uje kwiganaga nabo yumvaga bidashoboka.

Ati “Byarantangaje ariko hashize iminota 30 tubona arinjiye, abaturage baho bakajya bamuca intege bamubaza icyo yaje gukora, bakamubwira kuvamo ngo ajye guhahira umuryango. Ntiyacitse intege, ntiyitaye ku by’abantu bavugaga arakomeza ariga none turarangizanyije nta kibazo.”

Iyamuremye avuga ko bagitangira umwaka wa Kane abanyeshuri bahoraga bajujura, bibaza ukuntu bagiye kwigana n’umusaza uruta ba Se ariko ngo uko iminsi yagiye ishira barabyakiriye ahubwo bamubonamo inshuti y’umumaro.

Vumiliya Denise w’imyaka 25 avuga ko kwigana n’uyu musaza yabibonyemo amahirwe akomeye kuko yabarushaga ururimi rw’Igifaransa.

Ati “Byari ibintu byiza cyane kubera ko twabonaga hari ibintu byinshi aturusha. Yatugiraga inama mu ishuri, agatsinda cyane ururimi rw’Igifaransa akakidusobanurira. Twamubonaga nk’umugisha mu ishuri, turigana turarangizanya”.

Ubusanzwe umunyeshuri urugendo rw’ishuri atangira amashuri abanza ku myaka itandatu y’amavuko akayarangiza ku myaka 17.

 

Related posts

Indwara idasanzwe y’ubwoba yibasiye abakoresha telefoni, abagera kuri 70% barayifite.

Reka kubaho wenyine, Wari uziko ushobora gutsindira inshuti nziza ugatuma abantu bagukunda? Dore uko wakwitwara;

Ibanga rikomeye cyane ku bagabo, umugabo ushobora kubyara abana beza ni muntu ki? Menya ibimuranga