Umunyarwanda yakoze agashya afata ku modoka asiganwa muri Tour du Rwanda bimuviramo ikosa rikomeye

Ngendahayo Jeremie yakuwe muri Tour du Rwanda 2024, yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 290, anakurwaho amanota 50 k’urutonde rw’umukino w’amagare ku isi.

Uyu musore ukinira May Stars ubwo bahagurukaga i Karongi berekeza I Rubavu ku munsi w’ejo mu gace ka 4, yakoze amakosa yisunga imodoka ayifataho kugira ngo imufashe kuruhuka.

Ibi ntabwo byemewe ariyo mpamvu yahanwe bikomeye.

Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bwa tekinike muri Tour du Rwanda bwatangaje ko mu itangwa ry’ibihembo nyuma ya Etape ya Karongi -Rubavu (93Km) habayemo kwibeshya hagahembwa Habteab Yohannes (Bike Aid) nk’uwakoze Sprint neza aho guhemba Umunyarwanda, Munyaneza Didier bityo akaba agomba gusubizwa igihembo.

Muri Tour du Rwanda, Kuri uyu wa Kane harakinwa agace ka gatanu aho abasiganwa barahaguruka i Musanze bajya mu Kinigi, kuri bilometero 13 zizamuka.Uyu munsi n’ugusiganwa umuntu ku giti cye, Individual Time Trial (ITT).

Related posts

Ese byagenze gute kugira ngo ikimonyo kimwe cy’ ikigore kigure amadolari 233? Abaturage bose batangiye kubirwanira

Bamukundaga kuruta Imana dusenga! Ibyo wamenya ku musore wishwe arashwe nyuma yo kwigarurira imbaga

Ese byari bikwiye koko? YESU yakubiswe nk’ isakabwana ubwo  hibukwaga  urupfu rwe , bamwe batangiye gutabaza RIB