Rulindo:Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica umusore bakamujugunya mu bwiherero.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu cya Tariki ya 21 Gashyantare 2024,mu bwiherero bw’urugo rwa Nyirabazungu Emeritha wo mudugudu wa Kigomwa,Akagari ka Nyamyumba,Umurenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo hasanzwe umurambo w’umusore witwa Nshimiyimana Daniel.

Uyu nyakwigendera akaba yakomokaga mu Kagari ka Karambo,Umurenge wa Ngoma naho mu karere ka Rulindo.

Amakuru avuga ko abagabo batatu bamubeshye ko hari ahantu habonetse moto yo kugura noneho bajyana kuyireba,aho bivugwa ko yitwaje amafaranga ibihumbi 800 yagombaga kugura iyo moto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru,SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati:”Mu makuru y’ibanze yamenyekanye ni uko uwo musore wari wijeje mugenzi we ko afite moto igurishwa,yari yararanye iwabo n’undi musore witwa Nkubana binakekwa ko aribo bombi batanyije mu kumushuka ko bafite iyo moto bagamije kumwambura amafaranga yagombaga kubishyura no kumwica.Iperereza riracyakomeje kuko bombi hamwe na nyir’urugo bafashwe.”

Umurambo ukimara gukurwa mu bwiherero wari wajugunywemo,wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Rulindo.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu