Inzobere zivuga iki ku mugabo cyangwa umusore wariye Lipstick mu gihe arimo gusomana n’umukunzi we?

 

 

Abantu benshi ndacyeka bazi ikitwa Lipstick ariko kuri mwe mwese mutazi ikitwa Lipstick ni ibirungo cyangwa amavuta atukura asigwa ku minwa bikaba bikorwa n’abakobwa.Ni Kenshi abantu benshi bibaza niba izo lipstick zishobora kugira ingaruka mbi ku waziriye ariko ntibasibizwe, kuri ubu muri iyi nyandiko byose wibaza birimo.

Lipstick zishobora kuribwa n’umusore cyangwa umugabo mu gihe ari gusomana n’umukunzi we w’umukobwa wari wisize izo lipstick. Icyakora n’umukobwa ubwe ashobora kuzirya bitewe nuko aba yashize izo lipstick kuminwa ye bityo bikarangira nawe aziriye.

 

Ese hari ingaruka mbi izi lipstick zishobora kugira ku muntu waziriye!? Inzobere zivuga ko ubundi izo lipstick zishobora kutagira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu waziriye, gusa bavuga ko izo lipstick zibamo ibintu bizikora bishobora gutuma umubiri w’umuntu uhinduka harimo nko guhinduka mu misembure.

Hari izindi nzobere zivuga ko kurya lipstick nta ngaruka bishobora kugira ku mubiri w’umuntu kuko ngo n’ubundi izo lipstick ziba zarakozwe zigenewe gushyirwa ku minwa ndetse bivuze ko ibyageze ku minwa bishobora no kurya mu kanwa bityo ukisanga ubimize.

 

Hari abandi bantu bibaza ngo ese mu gihe uri umukobwa ukaba wisize lipstick, mu gihe ugiye gusomana n’umukunzi wawe ni ngombwa ko uzikuraho!??

Igisubizo ni biterwa n’umukunzi wawe uko ameze, abasore benshi ntibatinys gusomana n’umukobwa ufite lipstick ndetse ngo ntacyo bibatwara.

 

Icyakora mu gihe cyose umukunzi wawe avuga ko adakunda izo lipstick ukwiye kumanza kuzikuraho mbere yo gusomana kuko ubwo birashoboka ko zishobora kuba we zimubangamira, bityo ni ngombwa ko uzikuraho kugira ngo murusheho kuryoherwa nigikorwa mugiyemo.

 

 

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.