Umunyamakuru w’igihangange uzwiho kuba afana Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi iyi kipe ikwiye gusezererera mu gihe cya vuba

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi kuri Radio Flash FM, Kayiranga Ephraim yahishuye ko Rayon Sports ikwiye gutandukana n’abakinnyi benshi mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023 biciye mu kiganiro Program Umufana nibwo Kayiranga Ephraim yavuze abakinnyi badafitiye Rayon Sports akamaro.

Mu bakinnyi uyu munyamakuru yavuze bakwiye gusezerererwa na Rayon Sports barimo abazamu batatu ari bo Twagirumukiza Aman, Hategekimana Bonheur na Ramadhan Awam Kabwili, hakiyongeraho abandi bakinnyi barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney, Boubacar Traore, Paul Were Ooko, Musa Esenu na Moussa Camara.

Aba bakinnyi bakabakaba icumi bisa naho Rayon Sports itabafite muri gahunda zayo mu mwaka utaha w’imikino bigendanye n’uko umusaruro wabo ari nkene.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda