“Iminsi y’umujura irangirana n’umuvumo, ntabwo wakwiba ngo wibe na Intare FC, amarira y’abana ni mabi” KNC yongeye gushinja Rayon Sports ubujura bukabije

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yashinje Rayon Sports kwiba amakipe atandukanye aboneraho no kubinenga.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro.

Muri uyu mukino habonetsemo penaliti yahawe Rayon Sports bigatuma Paul Were Ooko atsinda igitego cya mbere benshi bemeza ko atari yo.

Mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio & TV 1 Rwanda, KNC na Mutabaruka baciye amarenga ko ikipe ya Rayon Sports iri kwiba amakipe atandukanye barimo guhura.

Yagize ati “Ntabwo wakwiba amakipe yose ngo wibe na Intare FC, iminsi y’umujura irangirana n’umuvumo, amarira y’abana ni mabi, uzarebe umugabo wariye ibiryo by’abana umuvumo uramukurikirana”.

N’ubwo Rayon Sports hari bamwe bavuga ko itsinda mu buryo budaciye mu mucyo, iyi kipe itozwa na Haringingo Francis Christian imaze amezi arenga abiri itazi uko gutsindwa bimera.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda