Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yakomerekejwe  na Dasso.

Ndahiro Valens Papi  wamamaye cyane mu itangazamakuru  ukorera BTN TV  byumwihariko, kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 yavuze ko yababajwe cyane  n’umukozi w’ Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) , mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Niboye.

Uyu munyamakuru yavuze ko  ubwo yarari gutara inkuru mu Murenge wa Niboye,  ahantu bari gusenyera abaturage bavuga ko bubatse  mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko abaturage bakagaragaza ko hari ibaruwa y’umujyi igaragaza ko abo baturage bashobora kwisanira. Ariko umwe mu bahafite inzu, agaragaza ko yatswe miliyoni 3frw n’ushinzwe imyubakire ku Karere, umusaza uhari akavuga ko yasabwe ruswa ya 3000 frw na Dasso ku rwego rw’Umurenge, bayabima bakavuga ko ariyo ntandaro yo kuvuga ko bitemewe, bikabaviramo gusenyerwa.”

Akomeza avuga ko bari bahamagawe nk’itangazamakuru, ngo bagaragaze akarengane ko gusenyerwa, ariko ngo yari abizize kuko DASSO yahise imwataka.

Yagize Ati “ Dasso yahise atambuka, nta kintu na kimwe yambajije, yahise atangira kuniga.Ibyabaye byantunguye ariko bamwe mu ba DASSO bari aho , bari babiri bakoze ibyo , bari nyambuye mikoro, barazinsubiza ndagenda,  umu Dasso umwe yankubise ingumi ku munwa, ndakomereka ariko nta gikoresho cyamenetse.”

Ndahiro yakomeje asaba ko uyu mu DASSO  yahanwa kandi  bakajya borohereza umunyamakuru mu kazi ke ko gutara inkuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro,  yavuze ko   inzego ziri kubikurikirana .

Ivomo: Umuseke.rw

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda