Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze impamvu isekeje ubuyobozi bwa APR FC budacana uwaka n’Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry

Umunyamakuru ukunzwe mu gisata cy’imikino kuri Radio Fine FM, Sam Karenzi yavuze ko ubuyobozi bwa APR FC butumvikana na Muhire Henry kubera ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports.

Kuva ejo ubwo Rayon Sports yikuraga mu Gikombe cy’Amahoro, hari benshi mu bafana bagiye bavuga ko byatewe na APR FC yahamagaye Umunyamabanga wa FERWAFA bamusaba kunaniza Rayon Sports.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe 2023, umunyamakuru Sam Karenzi yemeje ko ubuyobozi bwa APR FC butajya buvugana na Muhire Henry bitewe n’uko akunda gushyigikira ikipe ya Rayon Sports cyane.

Nyuma yo kuva mu gikombe cy’Amahoro, perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko mu gihe FERWAFA yabegera bakaganira noneho Rayon Sports ikabona ko bitababangamiye bazagaruka mu gikombe cy’Amahoro.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda