Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri APR FC yambuye umucuruzi wamukopye ibintu bifite agaciro k’amafaranga menshi

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Niyibizi Ramadhan biravugwa ko amadeni amumereye nabi.

Ntibisanzwe cyane mu ikipe ya APR FC kumvamo umukinnyi uba afite amadeni kandi bizwi ko iyi ari yo kipe ya mbere ifata neza abakinnyi cyane umukinnyi uba yitwara neza kandi afite byinshi afasha iyi kipe.

Amakuru KGLNEWS ikesha Yegob yamenye ni uko Niyibizi Ramadhan waguzwe uyu mwaka avuye mu ikipe ya AS Kigali, hari umucuruzi afitiye amadeni y’ibintu yagiye afata kuri uyu mucuruzi bikarangira kwishyura bibaye ikibazo.

Nta makuru ahagije dufite kuri iki kintu turakomeza kubakurikiranira nitumenye byinshi kuri iyi nkuru tuzabamenyesha.

Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino ifite kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Marine FC, umukino w’umunsi wa 23 ushobora gusiga ikipe zisigabye amanota hagati ya APR FC na Rayon Sports zikiyoboye Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda