Umunsi wageze umwana arataha! Mbappé yeretswe iminyago i Madrid mu birori nk’ibyakorewe abarimo Cristiano Ronaldo na Zidane [AMAFOTO]

Kylian Mbappé mu mwambaro mushya wa Real Madrid

Rutahizamu kimenyabose w’Umufaransa, Kylian Mbappé yakiriwe mu ikipe y’inzozi ze, Real Madrid atemberezwa ububiko bw’ibikombe, ahabwa numéro 9 ndetse yerekwa abafana mu birori by’agatangaza bimeze nk’ibyakorewe Cristiano Ronaldo muri 2009.

Ni igikorwa cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Nyakanga 2024 nk’uko byari byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Real Madrid mbere nyuma y’iminsi mike Mbappé ayisinyiye amasezerano y’imyaka itanu.

Uyu muhango witabiriwe n’abafana basaga ibihumbi 80 bari bamushagaye kuri Stade Santíago Bernabeú; ibintu byaherukaga ubwo herekanwaga Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo muri 2009 avuye muri Manchester United.

Mu bitabiriye ibi birori harimo n’Umunyabigwi, Zinedine Zidane Zizou wabaye umukinnyi ukomeye nyuma akaza no kuba umutoza muri iyi kipe akanayikoramo amateka yo kwegukana Ibikombe bitatu bya UEFA Champions League yikurikiranya [2016, 2017, na 2018].

Zidane kandi ni na we wamuzanye amwereka imbaga ngari y’abafana ba Real Madrid, nyuma y’amasaha make atsinze ikizamini cy’ubuzima mu murwa mukuru, Madrid wa Espagne.

Perezida wa Real Madrid, Eng. Florentino Pérez yatembereje Kylian Mbappé mu bubiko bukize bw’ibikombe iyi kipe yatwaye birimo 15 bya UEFA Champions League na 36 bya Shampiyona ya Espagne, La Liga.

Hari ku wa Mbere taliki 03 Kanema 2024, ni bwo Ikipe ya Real Madrid ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemerejeho iby’amaza ya Kylian Mbappé wari umaze imyaka ine ategerejwe i mu Murwa Mukuru, Madrid wa Espagne.

Icyo gihe, akimara kwemezwa, Mbappé yagize ati “Nishimiye ko inzozi zange zibaye impamo kandi ntewe ishema no kuba mu ikipe y’inzozi zange kuva mu buto, Real Madrid.”

Yakomeje agira ati “Nta muntu ushobora kumva uburyo nishimye ubu nonaha. Singe uzarota mbabonye mwe Aba-Real Madrid “Madridistas”, akandi Mwarakoze kubera ubufasha bw’agatangaza. Harakabaho Madrid.”

Uyu munsi, ijambo rya mbere rya Mbappé amaze kwerekanwa muri Real Madrid.

Ati “Uyu munsi inzozi zanjye zabaye impamo. Ndishimye cyane. Narose Real Madrid igihe kinini none uyu munsi nkabije inzozi. Iyi ni ikipe ya mbere ku isi. Ndashaka gutsinda, ndashaka kwandikana amateka n’iyi kipe.”

Ikipe ya Real Madrid yari yarifuje Kylian Mbappé guhera kera kubera ko no muri 2022 yari yamushatse ubwo amasezerano ye yari arangiye muri PSG ariko birangira asinye amasezerano mashya, gusa n’ubundi birangiye bamuboneye ubuntu.

Uyu avuye i Paris nk’ikintu cya kabiri cyari gifite agaciro mu Mujyi wose, inyuma y’umunara wa “Tour” Eiffel kuko ni we rutahizamu w’ibihe byose w’iriya kipe ikinira ku kibuga Parc Des Princes n’ibitego 256, ibikombe 15 mu gihe cy’imyaka itandatu yahamaze.

Mbappé yatemberejwe ububiko bw’ibikombe!
Kylian Mbappé mu mwambaro mushya wa Real Madrid
Perezida Perez yerekanya Mbappé ku mugaragaro!
Zinedine Zidane mu bakiriye Kylian Mabappé
Perezida Eng. Florentino Pérez na Mbappé
Bidasubirwaho Mbappé ni umukinnyi wa Real Madrid
Mbappé yabanje gukora ikizamini cy’ubuzima, aragitsinda!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda