Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yabonye ikipe nshya i Burayi

Imanishimwe Emmanuel yahawe ikaze muri AEL Limassol muri Chypre!

Myugariro w’ibumoso mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” yerekeje mu ikipe ya Athlitiki Enosi Lemesou Limassol ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Chypre.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Nyakanga 2024, ni bwo iyi kipe ya Athlitiki Enosi Lemesou Limassol ibinyujije ku mbugankoranyambaga yahaye ikaze uyu myugariro w’imyaka 29 y’amavuko.

Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe yashinzwe mu mwaka w’1930, ikaba isanzwe ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Chypre.

Myugariro, Imanishimwe Emmanuel yari mu bakinnyi bari basoje amasezerano yabo mu Ikipe y’Igisirikare muri Maroc, FAR Rabat. Uyu rero ari mu bakinnyi bitakunze ko bongererwa amasezerano muri iyi kipe yabuze ibikombe bibiri ku munota the nyuma, bitwarwa na Raja Athletic de Casablanca.

Ni ibyatumye umutoza Nasradine Nabi ahita asohoka muri iyi kipe maze asimburwa na Czesław Michniewicz.

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri FAR Rabat muri Maroc muri 2021 avuye muri APR FC yakiniye imyaka itanu na yo yagiyemo avuye muri Rayon Sports. Uyu kandi ni umukinnyi w’Ikipe y’Ibihugu y’u Rwanda, Amavubi kuva muri 2016.

Imanishimwe Emmanuel yahawe ikaze muri AEL Limassol muri Chypre!
Imanishimwe Emmanuel yari amaze imyaka itatu muri FAR Rabat!

Related posts

Fiston Mayele yambuye APR FC umugati, imibare yerekeza mu matsinda izamo ibihekane [AMAFOTO]

Ibyo APR FC ikwiriye kwirinda kuri FC Pyramids

Rayon Sports irahekwa na nde nyuma y’uko Jean Fidèle ayishyize hasi habura ukwezi kumwe ngo ibatizwe?